Serivisi z’amazi
Serivisi z’amazi
Serivisi zacu zijyanye n’amazi zirimo ibikorwa byose bijyanye no kuyakura mu masoko, mu
migezi no kuyatunganya ndetse no kuyageza ku baturarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu.
Dukoresha uburyo bugezweho mu gutunganya amazi ku buryo aba yujuje ubuziranenge busabwa
ku rwego mpuzamahanga; bivuze ko aba asa neza kandi yizewe mu gihe aturutse ku ruganda
ruyatunganya.
Serivisi zishamikiyeho
Gutunganya amazi
Dukoresha uburyo butandukanye iyo dutunganya amazi aho tunakoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo twizere ko ari meza ku buryo yakoreshwa.
Gukwirakwiza amazi
Tubungabunga imiyoboro y’amazi kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo dusane iyangiritse.Tunakemura n’ibindi bibazo biri mu miyoboro hagamijwe gutanga amazi mu buryo bwizewe.
Gupima amazi
Mu buryo buhoraho, tugenzura amazi dutanga binyuze mu kuyapima muri Laboratwari kugira ngo twizere ko yujuje ubuziranenge mbere yo kuyohereza mu miyiboro.
Ikoranabuhanga mu kubara amazi
Twatangije gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu gupima amazi no kugenzura ayakoreshejwe hagamijwe kugabanya ibihombo.
Reba izindi serivisi
Abafatanyabikorwa