Executive Management

Dr. Asaph Kabaasha

CEO: Umuyobozi Mukuru

Dr Asaph Kabaasha, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group afite uburambe bw’imyaka irenga 18 mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Civil Engineering yakuye muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, akaba yaranakoze ubushakashatsi ku kibazo cy’imiyoboro y’amazi yangirika amazi akameneka.Mu mashuri yize kandi afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters)  harimo ijyanye n’amazi n’ibikorwaremezo (Municipal water and infranstructure) yakuye muri kaminuza ya UNESCO-IHE mu Buholandi, n’indi ijyanye no gukwirakwiza no gucanga amazi mu mijyi( Urban Water Engineering and Management) yakuye muri kaminuza ya AIT muri Thailand. Mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor), Dr. Kabaasha yize ubwubatsi bujyanye no kurengera ibidukikije(Civil and Environmental Engineering) mu cyahoze ari Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST). Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Yabaye umuyobozi w’imishinga mpuzamahanga iterwa inkunga n’umuryango w’Abadage wita ku bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza (VEI), aho yakoranye n’imiryango mpuzamahanga irimo USAID, UNICEF, WaterAid na Water For People.Mbere y’aho yakoze imirimo inyuranye mu cyahoze ari EWSA cyaje kuvamo WASAC na REG, aho yabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi n’uw’ishami rishinzwe imicungire y’imiyoboro y’amazi (Water Network Management).Uretse uburambe mu bijyanye na tekiniki n’ubuyobozi, Dr Kabaasha  yabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi( RWB)  kuva mu 2020-2025.